Byari ibyishimo kuri president Poul Kagame ubwo yitabiraga match ya AthletiCo Madrid na Arsenal
Amashusho y’umukino wa Atletico Madrid na Arsenal agaragaramo Perezida Paul Kagame yicaranye n’abanyacyubahiro areba uyu mukino wa ½ cya UEFA Champions Ligue aho amakipe yanganyije igitego 1-1.
Kuri Perezida Paul Kagame ni ibyishimo by’impande ebyiri, kureba Live ikipe afana ya Arsenal ifite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma nyuma y’imyaka 20 ishize, no kuba ubukangurambaga yatangije bwa Visit Rwanda biragaragara ko bwatanze umusaruro uhambaye mu kumenyekanisha u Rwanda aho amakipe ane afitanye amasezerano n’u Rwanda yageze muri ½ cy’iri rushanwa, kandi akaba anahagaze neza muri shampiyona akinamo.
Umukino wa Atletico Madrid ku kibuga cyayo Civitas Metropolitano wari utandukanye cyane n’uwo Perezida Paul Kagame yarebeye i Paris ku wa Kabiri nijoro, Paris St. Germain yakiriye Bayern Munich warangiye ari ibitego 5-4.
Abatoza yaba uwa Arsenal n’uwa Atletico Madrid ntabwo bakunda gufungura umukino bahitamo kugarira cyane, bigatuma amahirwe y’igitego aba make.






Comments
Post a Comment