Posts

Showing posts from May, 2026
Image
 King James n’itsinda ry’abo bafatanyije gutegura igitaramo cye ‘20 Years of King James’, bemeje ko bamaze gushyiraho umunsi wa kabiri nyuma y’uko amatike y’umunsi wa mbere ashize ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu gusa.
Image
Ubumenyi bwa Utah Nice bwatunguye Chriss Eazy (Video)  29-05-2026 - saa 09:34,    UWASE Cynthia  Chriss Eazy yatangaje ko yatunguwe bikomeye no gusanga Utah Nice afite ubumenyi mu gutunganya amashusho y’indirimbo ku rwego rw’uko ari we wikorera ize. Ibi Chriss Eazy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo we na Utah Nice bari mu kumenyekanisha indirimbo yabo nshya bise ‘My mind’. Ati “Nari nzi ko ari njye muhanzi njyenyine wikorera ‘editing’ y’amashusho y’indirimbo mu Rwanda, ariko na we nasanze abyikorera, na byo ni ikindi kintu cyanshimishije.” Nubwo afashwa n’abavandimwe be Isimbi Nailla ndetse na Cedric Dric basanzwe bazwiho ubuhanga mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo, Utah Nice na we yemeza ko afite ubumenyi mu kuyatunganya. Ku rundi ruhande, Utah Nice uri mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda muri iyi minsi, yemeje ko zari inzozi ze gukorana indirimbo na Chriss Eazy bahuriye mu yitwa ‘My mind’. Utah Nice watangiye umuziki mu 202...
Image
 Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020, yegukanye ibihembo bitatu mu bihembo bya Ebobea Book Awards 2026 abikesha igitabo cye “More Than a Crown” yamuritse mu mpera ya 2025. Iki gitabo kigizwe na paji 192 cyahesheje Miss Naomie ibihembo birimo icy'umwanditsi mwiza (Best Author), icy'Igitabo cyiza (Best Book) n'lcy'umwanditsi utera imbaraga abandi (Most inspiring Author). Iki gitabo cyari gihatanye mu bitabo 30 biturutse mu bihungu birimo Pakistan, China, Sri Lanka, Iran, Israel, Rwanda, Zambia, Kenya,Morocco, Brazil, Cuba, Guatemala, USA, France, Bosnia, na Australia. Miss Naomi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026 yashimiye byimazeyo abamushyigikiye muri uru rugendo rumugejeje ku ntsinzi barimo umuryango we, inshuti ze, umugabo we, Michael Tesfay n’abafana be. Tariki 14 Ukuboza 2025, nibwo Miss Nishimwe Naomi yamuritse ku mugaragaro igitabo ‘More than a Crown’. Iki gitabo Kigaruka byimbitse ku buzima bwe mbere yo kwegukana...
Image
 Iranzi Rapper watandukanye n’Umuryango ‘Sherrie Silver Foundation’ mu minsi 23 ishize nk’umwana yafashaga, yasabye imbabazi uyu muryango ndetse asaba ko yahabwa andi mahirwe. Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Iranzi Rapper yavuze ko yicuza ibyo yavuze kuri ‘Sherrie Silver Foundation’ ndetse anasaba buri wese bakoranye ibiganiro kubisiba. Uyu mwana w'imyaka 17 yagaragaje ko yari yarashutswe n'inshuti mbi. #agezwehomediatv
Image
  Ministeri y’Ubuzima muri Uganda, yahaye uburenganzira umuhanzi Karole Kasita bwo gukora igitaramo cye yise ‘The Power Within’, giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026 muri Kampala Serena Hotel. Kasita yahawe uburenganzira binyuze mu ibaruwa yandikiwe na Ministeri y’Ubuzima, kuri uyu wa Kane aho ivuga ko imitegurire y’igitaramo cye yuzuzanya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kigaragaye muri Uganda. Karole Kasita ahawe uburenganzira mu gihe ibindi bitaramo byinshi ndetse n’ibirori byasubitswe muri Uganda mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola. Ibi bitaramo byahagaritswe mu gihe The Ben hari icyo yatumiwemo tariki 05 Kamena 2026. Ntibiramenyekana niba kizaba. #agezweho media tv
Image
  Shakira yatumiye itsinda ry’abana babyina rya 'Ghetto Kids' ryo muri Uganda, ngo bazamufashe ku rubyiniro mu birori by’Igikombe cy’Isi cya 2026.  Aya mahirwe adasanzwe yabonetse nyuma y’uko aba bana bakoze amashusho babyina indirimbo nshya “Dai Dai”, yafatanyije na Burna Boy, ikaba ari yo ndirimbo yemewe y’iyi mikino.  Amashusho yabo yanyuze Shakira cyane bituma ayasangiza abamukurikira (repost), biza no kubaviramo guhabwa ubu butumire bw’amateka.  Aba bana bazafatanya na #shakira ku rubyiniro mu gice cy’akaruhuko (halftime show) cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.  Uyu mukino utanywa uteganyijwe ku itariki ya 19 Nyakanga 2026, ukazabera kuri Stade ya MetLife i New Jersey/New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Image
 Abategura irushanwa rya Miss Burundi batangaje ko umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Burundi 2025 (Miss Populaire) yambuwe ikamba kuva ku wa 18 Gicurasi 2026, ndetse abuzwa kongera gukoresha ibirango by’iri rushanwa.
Image
  AMAKURU AGEZWEHO Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za NuclΓ©aire muri Afurika. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Dr. Usta Kaitesi.
Image
 Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar yakebuye bamwe mu Banyarwanda bashukwa n’abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu mahanga, bakayiharabika. Ati “Hari ibintu by’abantu biganjemo abari hanze bigize imiheto, urigira umwambi bakagushuka, bakakurekura kandi ukagenda ntimujyane. Baragushora bakakubyazamo inyungu zabo za politiki ku buryo n’iyo witabye Imana bashakamo uburyo n’izo nyungu zikomeza, n’urupfu rwawe bakarukinamo politiki.” Castar yatangiye ubu butumwa mu kiganiro cyarebanaga n’urupfu rwa Karasira Aimable wabaye umuhanzi n’umwarimu muri kaminuza. 
Image
  U Rwanda rwashimiye Nigeria yakuriyeho Visa abaturage barwo  17-05-2026 - saa 09:57,    UWASE Cynthia  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30. Ibi yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Bianca Odumegwu-Ojukwu. Byibanze ku gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse amushimira uburyo igihugu cye cyakuriyeho Visa Abanyarwanda. Yavuze ko kuba Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu ari intambwe ikomeye izoroshya ingendo n’ubuharirane hagati y’ibihugu byombi, ibizatuma bikomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umugabane wa Afurika. Ku wa 16 Gicurasi 2026, nibwo Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30. Ni nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ubwo yagera...
Image
 πŸš¨ AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Ishami rishinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) ryataye muri yombi abantu babiri kugira ngo babazwe ku byaha byo kunyereza umutungo Anita Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akekwaho. Amakuru yizewe avuga ko abatawe muri yombi bakoraga mu biro bya Among, barimo Umupolisi wari ukuriye abashinzwe umutekano we. Bafungiye i Mbuya ahakorera CMI, mu gihe iperereza rikomeje.
Image
 πŸš¨ AMAKURU MASHYA 🚨 Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Karere ka Rubavu, yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola gikomeje gusya kitanzitse muri iki gihugu cy’igituranyi. Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yahamirije IGIHE ko imipaka ibaye ifunzwe mu gihe kitazwi, mu buryo bwo gukumira iki cyorezo. Mu mpera z’iki cyumweru nibwo byatangajwe ko mu Ntara ya Ituri habonetse umurwayi wa Ebola. Ku wa Gatandatu Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, cyatangaje ko abanduye bageze kuri 336, mu gihe abapfuye ari 87.
Image
  Abayobozi barenga 2800 bitabiriye Inama ya Africa CEO Forum yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye hamwe n’abayobozi b’ibigo bikomeye byo hirya no hino muri Afurika n'ahandi. Ibihugu 69 ni byo byitabiriye iyi nama. Abakuru b’ibihugu batandatu bayitabiriye barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, Mamadi Doumbouya wa Guinea na Daniel Chapo wa  Mozambique.
Image
  Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Sherrie Silver, yishimiye guhura n'abarimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu ijoro rya tariki ya 12 Gicurasi 2026 ubwo bari mu birori bisoza inama ya Africa Forward Summit. Sherrie Silver, yagize uruhare rukomeye mu birori bisoza iyi  nama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya. #sherriesilver yari Umuyobozi w’Ubuhanzi (Artistic Director) w’igitaramo  cyiswe "Africa Forward Le Concert" ku munsi wo gusoza iyi nama. Ikigo cye, Sherrie Silver Foundation, cyakoranye n'abahanzi bakomeye nka Yemi Alade na Bien bataramiye abitabiriye iki gitaramo. Uyu mukobwa yari mu batanze ibitekerezo mu kiganiro cyagarutse ku mbogamizi n’amahirwe Ari mu nzego z’umuco n'ubuhanzi muri Afurika. Iyi nama yabaye kuva ku wa 11 kugeza ku wa 12 Gicurasi 2026, ikaba yibanze ku bufatanye hagati ya Afurika n'u Bufaransa mu rwego rw'ishoramari n'ikoranabuhanga.
Image
  Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi, ishami ry’u Rwanda  13-05-2026 - saa 08:47    agezweho media  Dr Mark Cyubahiro Bagabe wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi (World Agriculutre Forum), ishami ry’u Rwanda. Dr Bagabe yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva mu Ukwakira 2024 kugeza muri Nyakanga 2025. Itangazo ryasohowe na WAF rivuga ko nk’inararibonye mu buhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa, ubuyobozi bwe buzafasha iri huriro kugera ku byo ryiyemeje muri Afurika. Riti “Dr Bagabe azajya ubunararibonye, harimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, no kuba ari inzobere ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga ubuziranenge n’uruhererekane rw’ibiribwa bikomoka ku buhinzi.” WAF ihuriyemo za guverinoma, abahinzi, ibigo by’ubucuruzi bikora ibijyanye n’ubuhinzi, inzobere n’ibigo bigamije guteza imbere ubuhinzi burambye binyuze mu guh...
Image
  intego, ubutasi bw’i Tel Aviv bwabanje kumenya neza aho abayobozi ba Iran bari binyuze mu kwinjira mu ikoranabuhanga rya camera zo ku muhanda z’i Tehran, kubikora i Pyongyang bivugwa ko bigoye kuko bene izo camera ari nke ndetse na internet igenzurwa mu buryo buhambaye. Perezida Kim kandi azwiho kurindwa cyane no kugira amakenga ku buryo adapfa kujya aho ari ho hose n’iyo afashe umwanzuro wo kugira aho ajya, atagenda mu ndege ahubwo akoresha gari ya moshi ya gisirikare irindiwe umutekano ku buryo buhambaye. Prof Lankov yakomeje ati “Amakuru yava ku ikoranabuhanga rya satellite ni yo abateye ubwoba cyane. Impungenge zabo zirumvikaka kuko kumva ibijyanye no guhitana ubuyobozi bwose intambara igitangira ni ikintu gikomeye. Simbona igitero cyaturuka muri Koreya y’Epfo, ahubwo uko gusubiza kuzaba kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu bifite intwaro kirimbuzi ndetse zishobora kwangiza ibintu byinshi biri mu ntera ndende. Harimo ka missile za Hwasong‑14...
Image
  Burundi: Ndayishimiye yavuze ko Bunyoni yazize kwishyira hejuru  11-05-2026 - saa 08:18,    agezweho media  Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko kwisanga imbere y’ubutabera kwa Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, bifitanye isano no kuba yaramaze igihe kinini yitwara nk’uri hejuru y’amategeko. Bunyoni yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva mu 2020 kugeza mu 2022. Kuva mu 2015 kugeza mu 2020 ya Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu. Kuva mu 2005 kugeza 2007 yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi. Mbere yaho cyangwa nyuma y’aho yagiye akora n’izindi nshingano zitandukanye, kugeza mu 2025 ubwo yakatirwaga igifungo cya burundu n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birindwi bikomeye birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gucura imigambi yo kugirira nabi Perezida, gusuzugura abayobozi b’igihugu, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhungabanya imikorere ya Leta, kwaka...
Image
 Umuraperi Papa Cyangwe yateye intambwe nshya mu rukundo nyuma yo kwambika impeta y’urukundo umugore we Christa Tete, mu birori byabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2026. Ibi birori byitabiriwe n’inshuti n’abagize umuryango wa hafi, byaranzwe n’ibyishimo n’amarangamutima y’urukundo.
Image
  Kapiteni wa APR WVC, Munezero Valentine yari yishimye nyuma yo gutsinda Kepler WVC Kepler WVC yatsinzwe na APR WVC amaseti 3-2 Gisubizo Merci atera ikilo REG VC yatsinze Police VC yiyongrera amahirwe yo gukomeza guhatanira shampiyona REG VC yagaruye amahirwe yo gukomeza guhatana
Image
  πŸš¨π€πŒπ€πŠπ”π‘π” πŒπ€π’π‡π˜π€πŸš¨ Uzaramba Karasira Aimable wamenyekanye nka Prof Nigga wahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, agiye gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yakatiwe. Biteganyijwe ko arekurwa kuri uyu wa Gatatu.
Image
  Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda ari muri Turukiya ==== Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga uri i Istanbul muri TΓΌrkiye, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu, General SelΓ§uk Bayraktaroğlu. Ni mu gihe muri icyo gihugu hari kubera Imurikabikorwa Mpuzamahanga rya Gisirikare [SAHA 2026 International Defence, Aerospace and Space Industry Fair]. Iri murikabikorwa ryatangiye ku munsi w’ejo tariki ya 5 Gicurasi 2026, rikaba ryaritabiriwe n’ibigo 1700 birimo ibigo mpuzamahanga 263, n’inzobere mu by’inganda zisaga 30,000 ziturutse mu bihugu birenga 120. https://chat.whatsapp.com/D88VA9wPA9mGh0QkhfQAFM?mode=gi_t
Image
  Polisi ya Uganda yataye muri yombi Abanyarwanda 2    May 4, 2026 - 16:33   Share Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Abanyarwanda 25 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu karere ka Kisoro. Ibi byatangajwe ku wa 3 Gicurasi 2026, n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Elly Mate, aho yatangaje ko bacukuraga amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram mu birombe bya Kirwa biri mu gace ka Nyarubuye. Mate yasobanuye ko inzego z’umutekano zasanze aba Banyarwanda barinjiye muri Uganda banyuze mu nzira z’ubusamo, ibishimangira ko babaga muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Yagize ati “Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abayobozi bo mu nzego z’ibanze batanze amakuru avuga ko abo bikekwa ko ari Abanyarwanda bari gucukura Wolfram mu kirombe cya Kirwa mu Karere ka Kisoro.” Tariki ya 2 Gicurasi, abashinzwe umutekano bakoze umukwabu muri ibi birombe bashingiye ku makuru bari bahawe n’abashinzwe iperereza, basangamo abantu 28 bamaze gucuk...