Impaka zikomeje kuvugisha benshi ku mpinduka zagaragaye ku isura ya Vinícius Júnior nyuma yo kwibagisha akanwa Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amafoto mashya ya rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu ya Brésil ndetse na Real Madrid, Vinícius Júnior, agaragaza impinduka zidasanzwe ku isura ye. Ibi byatumye benshi batangira kwibaza niba koko ari we, mu gihe abandi bavuga ko kumumenya byabaye ikibazo kubera uburyo isura ye yahindutse. Izi mpaka zatangiye gukaza umurego nyuma y'uko ikinyamakuru cyo muri Brésil, TMC, gitangaje ko ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, Vinícius Júnior yitabye ivuriro riherereye mu mujyi wa Goiânia aho yakorewe ubuvuzi bwihariye n'umuganga w'uruhu uzwi cyane witwa Dr. Alessandro Alarcão. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yakoze icyo bamwe bise "kwibagisha akanwa", uburyo bukunze gukorwa hagamijwe kunoza imiterere y'isura no gutuma inseko irushaho kugaragara neza. Nubwo nta tangazo rasmi Vinícius cyangwa Rea...