Ubumenyi bwa Utah Nice bwatunguye Chriss Eazy (Video)

 29-05-2026 - saa 09:34,  UWASE Cynthia 

Chriss Eazy yatangaje ko yatunguwe bikomeye no gusanga Utah Nice afite ubumenyi mu gutunganya amashusho y’indirimbo ku rwego rw’uko ari we wikorera ize.

Ibi Chriss Eazy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo we na Utah Nice bari mu kumenyekanisha indirimbo yabo nshya bise ‘My mind’.

Ati “Nari nzi ko ari njye muhanzi njyenyine wikorera ‘editing’ y’amashusho y’indirimbo mu Rwanda, ariko na we nasanze abyikorera, na byo ni ikindi kintu cyanshimishije.”

Nubwo afashwa n’abavandimwe be Isimbi Nailla ndetse na Cedric Dric basanzwe bazwiho ubuhanga mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo, Utah Nice na we yemeza ko afite ubumenyi mu kuyatunganya.

Ku rundi ruhande, Utah Nice uri mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda muri iyi minsi, yemeje ko zari inzozi ze gukorana indirimbo na Chriss Eazy bahuriye mu yitwa ‘My mind’.

Utah Nice watangiye umuziki mu 2023 nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda, yavuze ko yakundaga indirimbo za Chriss Eazy nka Faster n’Amashu.

Ati “Zari inzozi zanjye, natangiye kuririmba ari umuhanzi nkunda uretse kuba ari umuhanzi wubatse izina ariko ibyo akora arabizi. Ndashima ko nyuma na nyuma byabaye!”

Utah Nice yemeza ko ubusanzwe yabonaga Chriss Eazy ari umusore utuje cyane ariko mu gihe bamaranye ngo yaje gusanga ari akunda gusetsa cyane.

Comments

Popular posts from this blog