Posts

Showing posts from April, 2026
Image
  Taylor Swift yashinganishe isura n’ijwi bye kugira ngo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, ritazamuhindura cyangwa ngo ribe ryakwigana ibihangano bye. Ikipe y’abanyamategeko ba Taylor Swift yatanze amafoto ye n’interuro ebyiri mu ijwi rye nk’urugero rwabyo kugira ngo akumire AI yashaka kubyigana. Aba banyamategeko batekereje uyu mugambi nyuma yo kubona ko AI iri kwifashishwa cyane muri iki gihe mu kwigana amajwi n’amashusho y’abanyamuziki hagakorwamo indirimbo z’inyiganano. AI izajya ibigerageza kuri Swift, ayo majwi cyangwa amashusho y’amiganano azajya ahita asibwa, bitaba ibyo Taylor Swift n’abanyamategeko be bemerewe kujyana mu nkiko ba nyir’iri koranabuhanga. https://chat.whatsapp.com/D88VA9wPA9mGh0QkhfQAFM?mode=gi_t
Image
  Amerika iri gusaba ibihugu kuyifasha gufungura Hormuz  30-04-2026 - saa 19:51,    UWASE Cynthia  Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ibihugu bitandukanye kuyifasha gufungura Umuyoboro wa Hormuz wafunzwe n’ingabo za Iran zigamije kugira ngo udacamo ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga. Ubu busabe bwatanzwe mu gihe igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gikomeje gutumbagira, kuko igiciro cy’akagunguru kabyo karenze cyarenze Amadolari 120, kandi hari impungenge ko iri zamuka rizakomeza mu gihe Hormuz itafungurwa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yagaragaje ko ibihugu bizagira uruhare mu ifungurwa rya Hormuz bizahurira mu ihuriro ryahawe izina ’Martime Freedom Construct’ rizaba rifite ububasha bwo gukumira icyo ari cyo cyose cyahagarika ubwato bunyuramo. Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza byaganiriye niba byajya muri iri huriro, byanzura kurijyamo ariko nyuma y’intambara ya Amerika na I...
Image
 AGEZWEHO MEDIA  Urukiko rukuru muri Uganda rwakatiye igihano cy’urupfu Christopher Okello Onyum, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana bane b’incuke abateye ibyuma. Ni icyaha yakoze ku wa 2 Mata 2026, ubwo yasangaga aba bana mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Centre riherereye i Kampala. Umwanzuro w’Urukiko Rukuru muri Uganda ruherereye i Kampala watangajwe kuri uyu wa 30 Mata 2026, nyuma y’iminsi rwari rumaze ruburanisha uyu mugabo. Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo ufite n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishe aba bana mu rwego rwo kubatangaho igitambo kugira ngo abone ubutunzi, ibintu Okello Onyum yaburanye ahakana ibyo aregwa. Urukiko rwateye utwatsi kwiregura kwa Okello wavugaga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, rugaragaza ko nta bimenyetso byabyo bihari kandi ko igihe yakoraga icyaha yari muzima. ku wa 2 Mata 2026 nibwo Okello Onyum yinjiye muri iri shuri ry’incuke yigize umubyeyi ufite umwana ashaka gutangiza muri ir...
Image
  Byari ibyishimo kuri president Poul Kagame ubwo yitabiraga match ya AthletiCo Madrid na Arsenal Amashusho y’umukino wa Atletico Madrid na Arsenal agaragaramo Perezida Paul Kagame yicaranye n’abanyacyubahiro areba uyu mukino wa ½ cya UEFA Champions Ligue aho amakipe yanganyije igitego 1-1. Kuri Perezida Paul Kagame ni ibyishimo by’impande ebyiri, kureba Live ikipe afana ya Arsenal ifite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma nyuma y’imyaka 20 ishize, no kuba ubukangurambaga yatangije bwa Visit Rwanda biragaragara ko bwatanze umusaruro uhambaye mu kumenyekanisha u Rwanda aho amakipe ane afitanye amasezerano n’u Rwanda yageze muri ½ cy’iri rushanwa, kandi akaba anahagaze neza muri shampiyona akinamo. Umukino wa Atletico Madrid ku kibuga cyayo Civitas Metropolitano wari utandukanye cyane n’uwo Perezida Paul Kagame yarebeye i Paris ku wa Kabiri nijoro, Paris St. Germain yakiriye Bayern Munich warangiye ari ibitego 5-4. Abatoza yaba uwa Arsenal n’uwa Atletico Madrid ntabwo bakunda gufun...
Image
 AGEZWEHO MEDIA  Umukire wo mu Buhinde yasabye guhabwa imvubu 80 zari iza Pablo Escobar aho kuzica  29-04-2026 - saa 16:23,    UWASE Cynthia  Umuhungu w’umwe mu bakire bo mu Buhinde no muri Aziya muri rusange witwa Anant Ambani, yasabye Guverinoma ya Colombia ko aho kwica imvubu 80 zari iza Pablo Escobar zimaze igihe zarazengereje icyo gihugu, bazimuha akazishyira mu cyanya cy’izindi nyamaswa ze akajya azitaho. Pablo Escobar wari kabuhariwe mu gucuruza ibiyobyabwenge ni we watangije ubworozi bw’imvubu muri Colombia mu myaka ya 1980, ubwo yahazanaga inyamaswa zitandukanye mu cyanya cyazo yari yarashinze. Nyuma yo kwicwa mu 1993, izo mvubu zararekuwe zitangira kwiyongera no kororoka cyane ku buryo habarwa ko ziri hagati ya 150 na 200 ubu. Ibyo byatumye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata Leta ya Colombia itangaza ko igiye kwica izigera kuri 80 muri zo kuko zangiza ibidukikije ndetse zikabangamira n’abantu, cyane cyane abarobyi. BBC yavuze ko Ambani yasabye Col...
Image
  πŸš¨πŸ”΅ Amateka atari meza na gato kuri Manuel Neuer mw’ijoro ryakeye! πŸ˜³πŸ‡©πŸ‡ͺ Uwo munyezamu yananiwe guhagarika n’umupira n’umwe muri 5 yatumbereye mw’izamu ryiwe. ❌πŸ₯… Abaye umunyezamu wa mbere mu ma sezo 16 ya UEFA Champions League arenganye yinjijwe ibitsindo 5 mu nkino zo gukurakuranamwo adahagaritse n’umwe. πŸ˜¬πŸ“‰ Muri rusangi, Paris Saint-Germain bateye imipira 12 ku izamu rya FC Bayern Munich, 5 yose aca mu rushundura! πŸ”₯⚽ Mbega Manuel Neuer yaraye afise ijoro ribi cane canke Paris Saint-Germain ni bo bari ku rundi rwego? πŸ€”πŸ’₯ Follow πŸ‘‰ https://agezwehomedia.blogspot.com
Image
  Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yashimiye abasirikare be biturikirijeho ibisasu banga gufatwa bugwate na Ukraine, aho bagiye gufasha u Burusiya ku rugamba buhanganyemo n’icyo gihugu. Inzego z’ubutasi za Koreya y’Epfo zatangaje ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bafite amabwiriza avuga ko aho gufatwa mpiri na Ukraine bagomba kwiyahura kandi ko ufatwa muri ubwo buryo aba agambaniye Igihugu. Perezida Kim yavuze ko abatinyuka kwiturikirizaho ibisasu mu rwego rwo kurinda icyubahiro cyabo nta gushidikanya ko ari intwari. Mu ijambo ryanyujiwe kuri Television y’Igihugu KCNA, mu ntangiriro z’iki Cyumweru Perezida Kim yashimye ubwo butwari bwo kwiyahura avuga ko ari ugukunda Igihugu. Yagize ati: ”Ubwitange bwabo badategereje indishyi, n’umurava wabo batiteze igihembo ni byo bisobanura ubudahemuka buhanitse bw’ingabo zacu.” Muri iryo ijambo rye Perezida Kim yanashimiye abaguye ku rugamba avuga ko ari indahemuka barwanira Igihugu ishyaka. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, televiziyo ya Ko...
Image
 AGEZWEHO MEDIA  AY yongeye guca amarenga ko yatandukanye n’umugore we w’Umunyarwandakazi  29-04-2026 - saa 10:41,    UWASE Cynthia  Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ambwene Allen Yessayah wamenyekanye nka AY mu muziki, yagaragaje inkumi yihebeye, byongera guca amarenga ko yatandukanye na Remy Munyana, Umunyarwandakazi bari barakoze ubukwe. Nubwo atahishuye imyirondoro y’umukobwa bari mu munyenga w’urukundo, AY yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’inkumi itagaragara mu maso ayifuriza isabukuru nziza yifashishije amagambo ubusanzwe abwirana abakundana. Nyuma yo gushyira hanze iyo foto, abakurikira imyidagaduro yo muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bahise babifata nko kongera guca amarenga ko yatandukanye n’Umunyarwandakazi bari barashakanye. AY aciye amarenga yo gutandukana na Remy Munyana mu gihe uyu mugore we mu 2022 yagaragaje umusore bari bacuditse icyo gihe nabwo bivugwa ko byari nyuma yo gutandukana n’uyu muhanzi. Mu 2019 nibw...
Image
  Hagaragajwe bimwe mu bituma ku kazi abakozi batagira umutekano n'imibereho myiza, hasabwa imbaraga mu kubikemura Abakozi batojwe no gufasha bagenzi babo no kubaha ubutabazi bw'ibanze Umukozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima,RBC, Dr. Jean Damascene Iyamuremye, yagaragaje ko abayobozi b’ibigo bitandukanye bakwiye gufasha abakozi mu kugira imibereho myiza Dr Regis Hitimana yagaragaje ko umutekano n'imibereho myiza y'abakozi ku kazi ari ingenzi cyane ku bakoresha Umuyobozi muri RSSB ushinzwe Inyungu z'Abanyamuryango, Dr. Regis Hitimana, yagaragaje ko abakoresha bakwiye kurinda abakozi ibyatuma umutekano wabo uhungabana
Image
  La RDC se rΓ©tracte sur le financement de sa future garde miniΓ¨re aprΓ¨s le dΓ©menti amΓ©ricain 0   29-04-2026 - saa 08:00,    AGEZWEHO MEDIA  La RΓ©publique dΓ©mocratique du Congo (RDC) est revenue sur ses dΓ©clarations initiales concernant le financement de la future garde miniΓ¨re, aprΓ¨s le dΓ©menti formel des Γ‰tats-Unis sur toute implication financiΓ¨re dans ce projet. Dans un premier temps, l’Inspection gΓ©nΓ©rale des mines (IGM) avait annoncΓ©, le 27 avril 2026, la crΓ©ation de cette unitΓ© paramilitaire chargΓ©e de sΓ©curiser les sites d’exploitation des ressources naturelles. Le projet, estimΓ© Γ  100 millions de dollars, devait, selon ces premiΓ¨res communications, bΓ©nΓ©ficier d’un appui financier des Γ‰tats-Unis et des Γ‰mirats arabes unis. La future garde miniΓ¨re devrait Γͺtre constituΓ©e dans une phase initiale de 2 500 Γ  3 000 agents opΓ©rationnels d’ici fin 2026, avant une montΓ©e en puissance progressive visant plus de 20 000 hommes d’ici 2028, dΓ©ployΓ©s sur l’ensembl...
Image
AGEZWEHO MEDIA  Chris Brown mu byishimo byo kubyara umwana wa kane  28-04-2026 - saa 21:39, Gilbert Ukwizagira Umuhanzi w’Umunyamerika, Chris Brown, ari mu byishimo byo kubyara umwana we wa kane. Uyu mwana w’umuhungu yamubyaranye n’umukunzi we mushya, Jada Wallace. Jada Wallace yatangaje ko yibarutse mu ijoro rishyira ku wa 27 Mata 2026, binyuze mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma y’amezi menshi bivugwa cyane ko atwite. Abafana ba Chris Brown bahise babihuza n’uko uyu muhanzi w’umunyabigwi yagiye ahabugenewe agatanga igitekerezo cyiganjemo utumenyetso tw’imitima. Byongeye gushimangirwa na nyina wa Chris Brown kuko na we yatanze igitekerezo kiganisha ku buziranenge bw’uyu mwuzukuru we n’uko amwakiriye. Ati "Amashimwe menshi cyane!!! Gusa ni umuhungu w’intungane. Atanze urukundo iteka ryose". Chris Brown na Jada Wallace bibarutse uyu mwana mu gihe bari bamaze igihe kinini bakundana ariko barabigize ibanga rikomeye cyane. Ikindi ni uko batari barigeze bagira i...
Image
            Kugeza ubu ku itariki ya 28 Mata 2026, Bruno Fernandes amaze gutanga imipira 19 ivamo ibitego (assists) mu mikino 31 yakinnye muri uyu mwaka qa shampiyona ya Premier League ya 2025/2026. Bruno wamaze kugera ku gahigo gafitwe na Mezut Ozil asigaje imipira ibiri gusa agakuraho agahigo k'ibihe byose kimipira yavuyemo ibitego yatanzwe mu mwaka umwe gafitwe na Thierry Henry na Kevin De Bruyne batanze imipira (assists) 20. #brunofernandes yamaze gukuraho agahigo ka David Beckham wari waratanze imipira 15 ivamo ibitego mu mwaka umwe wa shampiyona muri Manchester United. Usibye gutanga imipira ivamo ibitego, amaze no gutsinda ibitego 8 muri uyu mwaka w'Imikino. Uyu munya-Portugal mi we uyoboye abandi bakinnyi muri iyi shampiyona mu kurema uburyo bwinshi bw'ibitego (chances created), aho amaze kurema uburyo 114. @agezwehomedia
Image
 πŸš¨ 𝐔𝐏𝐃𝐀𝐓𝐄𝐒! Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement uregwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, arusaba kumurekura by’agateganyo.πŸ‘€πŸ˜­⚖️ Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki ya 27 Werurwe 2026 itsinda ry’abakozi b’Umurenge wa Jabana basuye Uragiwenimana Anatole bareba uko ari gushyira mu bikorwa ibijyanye n’icyemezo yari yasabye cyo gusana inzu ye. Iryo tsinda ryasanze aho gusana ahubwo Uragiwenimana yari ari kubaka inyubako nshya igizwe n’ibyumba bine by’amashuri atigeze asabira uruhushya, bumugira inama yo kubahiriza ibyo yari yemerewe.  Ryamusabye kandi gukuraho inyubako yari yongeyeho ku neza, bitakorwa ibyo ari kubaka bikaba byasenywa. Ubuyobozi bwasubiyeyo ku wa 31 Werurwe 2026, kureba niba koko ibyo yasabwe yarabyubahirije busanga atarabikoze, ubuyobozi buhita bushaka ab...
Image
AGEZWEHO MEDIA    Ibintu bikomeje kudogera nyuma y’aho imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Mali birimo n’Umurwa Mukuru, Bamako, bigasiga Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu yishwe. Ubu ikigezweho ni uko Perezida Assimi GoΓ―ta yahungishijwe. Igisirikare cya Mali mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2026 cyatangaje ko ibitero byo kwirukana aba barwanyi byari bikomeje ndetse bamwe bahise bahunga. Imirwano yumvikanye mu gace ka Kati, ahakomoka abasirikare benshi, muri Gao no mu mijyi yo hagati mu gihugu nka Sevare na Mopti. BBC yanditse ko no kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata 2026, urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri Kidal. Amakuru agezweho ni uko Perezida Assimi Goita yamaze guhungishirizwa mu kigo cy’ingabo zidasanzwe za Mali. Perezida Assimi Goita ahungishijwe mu gihe hashize amasaha make bitangajwe ko Minisitiri w’Ingabo, Gen Sadio Camara, yiciwe muri ibi bitero by’imitwe yitwaje intwaro byagabwe mu mujyi atuyemo by’umwihariko ku rugo rwe. Aljazeera yabitangaje ku...
Image
  Minitiri w' ingabo wa Mali YISHWE n'inyeshyamva Umwanditsi ||| Cynthia UWASE  Minisitiri w’Ingabo Gen Sadio Camara yiciwe mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro byagabwe mu mujyi atuyemo by’umwihariko ku rugo rwe. Aljazeera yabitangaje ku wa 26 Mata 2026. Kuva ku wa Gatandatu byatangajwe ko urugo rwe mu Mujyi wa Kati rwagabweho ibitero inshuro nyinshi n’abarwanyi ba al Qaeda n’aba Tuareg. Camara ni umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi muri Mali muri Coup d’Etat zabaye mu 2020 na 2021. Ku Cyumweru kandi humvikanye urusaku rw’amasasu mu mujyi wa Kidal no mu bindi bice by’igihugu. Abarwanyi b’umutwe wa Azawad Liberation Front, ushaka ko ubwoko bw’Abatuareg bwigenga wibanze ku mijyi yo mu Majyaruguru, mu gihe umutwe wa kiyisilamu witwa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM) wagabye ibitero ahandi hose mu gihugu. Ingabo za Mali zatangaje ko ziri kurwanya aba bitwaje intwaro. Ibitero byagabwe no mu gace Perezida Assimi Goita atuyemo ariko ahita ahung...
Image
 Perezida Donald Trump yakuwe igitaraganya mu birori byo gusangira n'abanyamakuru batara amakuru mu biro bya Perezida w'Amerika (White House) nyuma yuko humvikanye amasasu mu ijoro ryo ku wa gatandatu. Byaberaga muri Hoteli Hilton y'i Washington DC, isanzwe idafite amateka meze Ku bayobozi ba Amerika dore ko ku itariki ya 30 Werurwe 1981, Perezida Ronald Reagan yaharisiwe akomeretswa n'uwitwa John Hinckley Jr. mu gihe yari asohotse muri iyi hoteli.  Isasu ryarashwe ryakubise ku modoka (limousine) riranyerera maze rimufata mu kwaha, rimumena urubavu rirenga no mu bihaha Kuri iyi nshuro ucyekwa yitwa Cole Tomas Allen, umwarimu w'imyaka 31, ukomoka i Torrance muri leta ya California, yari amaze iminsi aba muri iyi hoteli nk'umushyitsi. Ubwo ibi byabaha Perezida Donald Trump, umugore we Melania, na Vice Perezida JD Vance bahise bavanwa mu cyumba byihuse n'abashinzwe umutekano (Secret Service).