๐Ÿšจ ๐”๐๐ƒ๐€๐“๐„๐’! Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement uregwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, arusaba kumurekura by’agateganyo.๐Ÿ‘€๐Ÿ˜ญ⚖️


Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki ya 27 Werurwe 2026 itsinda ry’abakozi b’Umurenge wa Jabana basuye Uragiwenimana Anatole bareba uko ari gushyira mu bikorwa ibijyanye n’icyemezo yari yasabye cyo gusana inzu ye.


Iryo tsinda ryasanze aho gusana ahubwo Uragiwenimana yari ari kubaka inyubako nshya igizwe n’ibyumba bine by’amashuri atigeze asabira uruhushya, bumugira inama yo kubahiriza ibyo yari yemerewe. 


Ryamusabye kandi gukuraho inyubako yari yongeyeho ku neza, bitakorwa ibyo ari kubaka bikaba byasenywa.


Ubuyobozi bwasubiyeyo ku wa 31 Werurwe 2026, kureba niba koko ibyo yasabwe yarabyubahirije busanga atarabikoze, ubuyobozi buhita bushaka abantu bo kubisenya.


Ubushinjacyaha bwagaragaje ubwo bari bari gusenya iyo nzu, Uragiwenimana yahamagaye umunyamakuru DC Clement, wahise atangira kugumura abaturage ababuza gusenya ayo mashuri.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo yanabifatanyije no kwifashisha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu kwibasira ubuyobozi.


Uhagarariye Ubushinjacyaha kandi yagaragaje ko DC Clement yanakoresheje amagambo agaragaza ko ibiri gukorwa bimeze nka Jenoside.


Niyigaba ngo yahise afata Umuyobozi Ushinzwe Imyubakire mu Murenge wa Jabana, Mutangana Victor, aramuniga amuciraho ishati akizwa n’abapolisi.


Nyuma y’aho kandi Niyigaba ngo yafashe itafari amena ikirahure cy’imodoka Mutangana yari yahungishirijwemo, acisha ukuboko aho yamennye ashaka gufata wa mu enjeniyeri w’Umurenge.


Yaje gufata amabuye atera kuri ya modoka ndetse asaba n’abaturage kumutera ingabo mu bitugu batera ubuyobozi amabuye kuko yavugaga amagambo atari meza yo kwangisha ubuyobozi abaturage.


Ubushinjacyaha bugaragaza ko impamvu zikomeye zituma DC Clement akekwaho ibyaha zishingiye ku kuba yarangishije rubanda ubutegetsi buriho mu ruhame akoresheje imvugo zitari nziza ndetse akanatera n’imv


Comments

Popular posts from this blog