AMAFOTO 🚨 Lecturer Ngarambe Sylvester uri mu kigero cy'imyaka 70 wigisha muri Kaminuza ya UTAB mu Karere ka Gicumbi , akomeje kuvugisha benshi nyuma y'aho kuva tariki 18 Kamena 2026 hagiriye hanze amafoto ari gusezerana n'umukobwa bigaragara ko ari mu kigero cy'imyaka 25 y'amavuko.
Muri ayo mafoto kandi harimo n'aho uyu mukobwa ndetse na Ngarambe Sylvester bivugwa ko basezeranye imbere y'amategeko bari hamwe n'imiryango.
Ngarambe umaze imyaka 42 irenga yigisha yageze muri UTAB 2013 aho yigishaga Ikinyarwanda n'Igiswahili.
Ngarambe afite Masters Degree mu Kwigisha Ikinyarwanda.
Haba abize muri Kaminuza ya Byumba ndetse n'abandi bakomeje kubifuriza urugo ruhire.
Imana izabubakire

Comments
Post a Comment