Impaka zikomeje kuvugisha benshi ku mpinduka zagaragaye ku isura ya Vinícius Júnior nyuma yo kwibagisha akanwa
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amafoto mashya ya rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu ya Brésil ndetse na Real Madrid, Vinícius Júnior, agaragaza impinduka zidasanzwe ku isura ye. Ibi byatumye benshi batangira kwibaza niba koko ari we, mu gihe abandi bavuga ko kumumenya byabaye ikibazo kubera uburyo isura ye yahindutse.
Izi mpaka zatangiye gukaza umurego nyuma y'uko ikinyamakuru cyo muri Brésil, TMC, gitangaje ko ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, Vinícius Júnior yitabye ivuriro riherereye mu mujyi wa Goiânia aho yakorewe ubuvuzi bwihariye n'umuganga w'uruhu uzwi cyane witwa Dr. Alessandro Alarcão.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yakoze icyo bamwe bise "kwibagisha akanwa", uburyo bukunze gukorwa hagamijwe kunoza imiterere y'isura no gutuma inseko irushaho kugaragara neza. Nubwo nta tangazo rasmi Vinícius cyangwa Real Madrid barashyira hanze risobanura neza ibyo yakoze, amafoto yasakaye mbere na nyuma y'ubwo buvuzi agaragaza ko hari impinduka zigaragara ku maso no ku kanwa ke.
Ku mbuga nkoranyambaga nka X, Instagram na TikTok, ibitekerezo by'abafana byarakomeje kwiyongera. Hari abashimye impinduka bavuga ko Vinícius asa neza kurushaho kandi ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwita ku isura ye uko abyifuza. Abandi bo bavuga ko impinduka ari nyinshi ku buryo iyo urebye amafoto mashya atandukanye cyane n'uko yari asanzwe azwi.
Hari n'abakomeje gukora amashusho n'amagereranya yerekana amafoto ya Vinícius yo mu myaka ishize n'ayo aheruka, bavuga ko umuntu utari usanzwe amuzi ashobora kugira ikibazo cyo kumumenya. Ibyo byatumye iyi nkuru iba imwe mu zivugwa cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe impaka zikomeje, bamwe mu bakurikiranira hafi umupira w'amaguru bibutsa ko impinduka ku isura zidakwiye kwibagiza ibyo Vinícius amaze kugeraho mu kibuga. Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, akaba yarafashije Real Madrid kwegukana ibikombe bitandukanye ndetse akomeza kuba umwe mu nkingi za mwamba z'Ikipe y'Igihugu ya Brésil.
Kugeza ubu, Vinícius Júnior ntaragira icyo atangaza ku makuru ari kuvugwa ku mpinduka zagaragaye ku isura ye. Abafana be bategereje kureba niba azagira icyo abivugaho cyangwa niba azahitamo gukomeza kwibanda ku myiteguro y'umwaka mushya w'imikino.
Nubwo impaka zikomeje kuba nyinshi, ikigaragara ni uko amafoto ye mashya yakomeje gukurura ibitekerezo byinshi ku isi yose, bamwe bamushyigikira, abandi bagaragaza ko batunguwe n'uko isura ye yahindutse.


Comments
Post a Comment