🚨 AMAKURU MASHYA 🚨


Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Karere ka Rubavu, yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola gikomeje gusya kitanzitse muri iki gihugu cy’igituranyi.


Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yahamirije IGIHE ko imipaka ibaye ifunzwe mu gihe kitazwi, mu buryo bwo gukumira iki cyorezo.


Mu mpera z’iki cyumweru nibwo byatangajwe ko mu Ntara ya Ituri habonetse umurwayi wa Ebola. Ku wa Gatandatu Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, cyatangaje ko abanduye bageze kuri 336, mu gihe abapfuye ari 87.






Comments

Popular posts from this blog