
U Rwanda rwashimiye Nigeria yakuriyeho Visa abaturage barwo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30.
Ibi yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Bianca Odumegwu-Ojukwu. Byibanze ku gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse amushimira uburyo igihugu cye cyakuriyeho Visa Abanyarwanda.
Yavuze ko kuba Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu ari intambwe ikomeye izoroshya ingendo n’ubuharirane hagati y’ibihugu byombi, ibizatuma bikomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umugabane wa Afurika.
Ku wa 16 Gicurasi 2026, nibwo Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30. Ni nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria, rwavuze ko Guverinoma ya Nigeria yamaze gukora ibisabwa byose kugira ngo iyi gahunda itangire yubahirizwe.
Ubu Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Nigeria badasabwe Visa bakamarayo iminsi 30 mu buryo bwemewe n’amategeko ku mpamvu zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’izindi zijyanye n’akazi kemewe.
U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.


Comments
Post a Comment