Shakira yatumiye itsinda ry’abana babyina rya 'Ghetto Kids' ryo muri Uganda, ngo bazamufashe ku rubyiniro mu birori by’Igikombe cy’Isi cya 2026. 


Aya mahirwe adasanzwe yabonetse nyuma y’uko aba bana bakoze amashusho babyina indirimbo nshya “Dai Dai”, yafatanyije na Burna Boy, ikaba ari yo ndirimbo yemewe y’iyi mikino.


 Amashusho yabo yanyuze Shakira cyane bituma ayasangiza abamukurikira (repost), biza no kubaviramo guhabwa ubu butumire bw’amateka. 


Aba bana bazafatanya na #shakira ku rubyiniro mu gice cy’akaruhuko (halftime show) cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi. 


Uyu mukino utanywa uteganyijwe ku itariki ya 19 Nyakanga 2026, ukazabera kuri Stade ya MetLife i New Jersey/New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Comments

Popular posts from this blog