intego, ubutasi bw’i Tel Aviv bwabanje kumenya neza aho abayobozi ba Iran bari binyuze mu kwinjira mu ikoranabuhanga rya camera zo ku muhanda z’i Tehran, kubikora i Pyongyang bivugwa ko bigoye kuko bene izo camera ari nke ndetse na internet igenzurwa mu buryo buhambaye.

Perezida Kim kandi azwiho kurindwa cyane no kugira amakenga ku buryo adapfa kujya aho ari ho hose n’iyo afashe umwanzuro wo kugira aho ajya, atagenda mu ndege ahubwo akoresha gari ya moshi ya gisirikare irindiwe umutekano ku buryo buhambaye.

Prof Lankov yakomeje ati “Amakuru yava ku ikoranabuhanga rya satellite ni yo abateye ubwoba cyane. Impungenge zabo zirumvikaka kuko kumva ibijyanye no guhitana ubuyobozi bwose intambara igitangira ni ikintu gikomeye. Simbona igitero cyaturuka muri Koreya y’Epfo, ahubwo uko gusubiza kuzaba kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu bifite intwaro kirimbuzi ndetse zishobora kwangiza ibintu byinshi biri mu ntera ndende. Harimo ka missile za Hwasong‑14 / Hwasong‑15.

Izi ni missile zishobora kuraswa mu ntera zigera ku bilometero ibihumbi 13. Ni intera nini kuko kuva muri Koreya ya Ruguru ugera mu burengerazuba bwa Amerika nko muri Leta ya California ari ibilometero 9000.

Koreya ya Ruguru ifite kandi missile izwi nka Hwasong‑12, ishobora kugera mu ntera y’ibilometero 3700. Bivuze ko yahamya intego yose muri Aziya n’ahandi.

Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru napfa Isi ishobora kuzahura n'akaga

Comments

Popular posts from this blog