AGEZWEHO MEDIA
Wari uzi ko izina ry’ahantu rirerire ku Isi rifite inyuguti 85?
26-04-2026 - saa 10:12, Migabo Panthera
Niba waratangajwe no kumva ko ijambo rya mbere rirerire mu Cyongereza ari pneumonoultramicroscopicsilicovolcanoconiosis, ntibigutungure kumenya ko izina ry’ahantu rirerire kuruta ayandi kuko rifite inyuguti 85 zose.
Iryo zina ni Taumatawhakatangihangakoauauotamateaturipukakapikimaungahoronukupokaiwhenuakitanatahu. Aha hakaba ari agasozi ko mu gihugu cya Nouvelle Zelande.
Taumatawhakatangihangakoauauotamateaturipukakapikimaungahoronukupokaiwhenuakitanatahu ubishyize mu Kinyarwanda bisobanura a
gasozi aho Tamatea, umugabo w’amavi manini, uzamuka imisozi, woga ibibaya n’inyanja, yacurangiye umwirongi (ari wo koauau) uwo yakundaga. Riri mu rurimi rw’iki Maori.
Tamatea yari umunyabwigwi w’umu Maori akaba n’indwanyi karahabutaka. Nyuma y’imirwano ikaze yaje guhitana umuvandimwe we, Tamatea yazamutse ako gasozi acuranga umwirongi mu rwego rwo kunamira umuvandimwe we yakundaga cyane ari naho havuye izina ry’ako gasozi.
Aka gasozi gakunda gukurura ba mukerarugendo kubera izina ryako ritangaje kandi hari n’icyapa cyanditseho izina ryako ku buryo abahasura bashobora kuhafatira agafoto k’urwibutso nubwo gukwiza iryo zina ryose muri camera biba bitoroshye.
Izina rirerire ku Isi rifite inyuguti 85
.jpeg)
Comments
Post a Comment