mwanditsi:

Umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, atangaza ko yiyemeje gukoresha impano ye yo kuririmba mu kubwira Isi yose ukuri ku mateka asharira y'u Rwanda, no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa.
Ni igikorwa yakoze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, aho yari aherekejwe n’abandi barimo Malaika Uwamahoro, umwe mu bakinnyi ba filime bamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Alyn Sano yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yasobanuriwe amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, ingaruka zabwo, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, uruhare rw’Ingabo za RPA mu kuyihagarika, ndetse n’urugendo rw’Igihugu mu kwiyubaka no kugana ku iterambere.
Nyuma yo gusura ibi bice, yashyize indabo aharuhukiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabikoze mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko gusura uru rwibutso ari inzozi yari amaranye igihe, ariko byasabye ko abanza kwitegura mu mutwe no mu mutima.
Ati: “Impamvu nahisemo gusura urwibutso ni uko ari ibintu nahoze nifuza. Ni ubwa mbere nje ubwanjye, kuko numvaga ngomba kubanza kwitegura bihagije. Mbere numvaga mfite ubwoba, ariko ubu numvise niteguye mu mutwe no mu mutima.”
Yagaragaje ko yahakuye amasomo akomeye, arimo kumenya neza icyo bisobanuye kuba Umunyarwanda.
Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma y’uru ruzinduko yiyemeje kugira uruhare rufatika mu gukomeza kubwira Isi amateka y’u Rwanda, abinyujije mu mpano ye yo kuririmba ndetse n’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Alyn Sano kandi yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kwiga amateka, kugira ngo rubashe guhangana n’abayagoreka.
Yashimangiye ko kumenya amateka ari ingenzi kuko bifasha umuntu gusobanukirwa ukuri, aho kugendera ku bihuha cyangwa amakuru atuzuye.

Comments
Post a Comment