๐Ÿšจ ๐”๐๐ƒ๐€๐“๐„๐’! Lynda Priya yatangaje ko umugabo we yamubereye inyangamugayo n’umwizerwa mu buryo budasanzwe akamwereka byose afite ntacyo amukinze, kuva ku mitungo yose yari atunze kugeza ku kumuhishurira ko afite umwana yabyaranye n’undi mugore.๐Ÿค๐Ÿซ‚


Lynda Priya yahishuye ko yishimira kuba nyuma yo kujya mu rukundo n’umugabo we Irenge Christian yahise amubwira ko afite umwana yabyaye ku ruhande bigatuma bemeranywa gutangirana ubuzima bushya ntacyo bakingana.


Aganira n’itangazamakuru Lynda Priya yavuze ko ubwo hari hashize amasaha atagera kuri makumyabiri n’ane agize umunsi yemereyeho Christian ko batangira gukundana, bahise bajyana mu gikorwa cya siporo rusange gitegurwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali [Car Free Day] ndetse nyuma yaho bahise bajyana gusangira amafunguro bakibwirana bivuye imuzi. 


Lynda Priya yahamije ko umugabo we yamubereye inyangamugayo n’umwizerwa mu buryo budasanzwe akamwereka byose afite ntacyo amukinze, kuva ku mitungo yose yari atunze kugeza ku kumuhishurira ko afite umwana yabyaranye n’undi mugore.


“Nyuma kumwemerera gukundana, twahise tujya muri siporo noneho turibwirana neza koko, aranyibwira wese aranambwira ati ’njyewe uko umbona hano mfite umwana ufite igihe kingana gutya.’ Ni ikintu njyewe namushimirira imbere y’abantu rwose.”~Lynda Said.


Ibi Lynda abitangaje nta minsi myinshi itambutse ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ku bwinshi ibihuha byacaga amarenga y’umwuka mubi warimo ututumba mu rugo rw’aba bombi ahanini bivugwa ko waturutse ku kuba Lynda yaramenye ko umugabo we afite umwana atigeze amwereka mbere yo gushyingiranwa.


© Agezweho media 






Comments

Popular posts from this blog