Mu nkuru idasanzwe yatangajwe na BBC News, abagore babiri b’impanga bo mu Bwongereza bavumbuye ko bafite ba se batandukanye, nubwo bavukiye rimwe kandi bakuriye hamwe nk’abandi bana bose.


Michelle na Lavinia Osbourne, bafite imyaka 49, bamaze igihe kirekire bafite amatsiko yo kumenya  inkomoko yabo, dore ko bari bamaze igihe kinini babwirwaga ko uwo bita se badasa ku isura.


Ibyo byatumye bafata icyemezo cyo gukora isuzuma rya ADN, ari na bwo bavumbuye ukuri kwabatunguye cyane  dore ko buri umwe afite se utandukanye n'undi.


Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ibi ari ibintu bidasanzwe cyane bizwi nka heteropaternal superfecundation. 


Ni igihe umugore ashobora kugira amagi abiri mu gihe kimwe, ariko buri rimwe rikakira intanga z’abagabo batandukanye, bikavamo impanga zifite ba se batandukanye.


Impuguke zivuga ko ibi bibaho gake cyane ku Isi, dore ko habarurwa inshuro 20 bimaze kubaho hirya no hino ku Isi mu gihe mu Bwongereza ari ubwa mbere bibayeho.


Gusa bemeza ko bishobora kuba bibaho kenshi kurusha ibi bizwi, bitewe n’uko abantu benshi badakora isuzuma rya ADN.


#https://chat.whatsapp.com/D88VA9wPA9mGh0QkhfQAFM?mode=gi_t


Comments

Popular posts from this blog