Posts

Image
 Iranzi Rapper watandukanye n’Umuryango ‘Sherrie Silver Foundation’ mu minsi 23 ishize nk’umwana yafashaga, yasabye imbabazi uyu muryango ndetse asaba ko yahabwa andi mahirwe. Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Iranzi Rapper yavuze ko yicuza ibyo yavuze kuri ‘Sherrie Silver Foundation’ ndetse anasaba buri wese bakoranye ibiganiro kubisiba. Uyu mwana w'imyaka 17 yagaragaje ko yari yarashutswe n'inshuti mbi. #agezwehomediatv
Image
  Ministeri y’Ubuzima muri Uganda, yahaye uburenganzira umuhanzi Karole Kasita bwo gukora igitaramo cye yise ‘The Power Within’, giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026 muri Kampala Serena Hotel. Kasita yahawe uburenganzira binyuze mu ibaruwa yandikiwe na Ministeri y’Ubuzima, kuri uyu wa Kane aho ivuga ko imitegurire y’igitaramo cye yuzuzanya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kigaragaye muri Uganda. Karole Kasita ahawe uburenganzira mu gihe ibindi bitaramo byinshi ndetse n’ibirori byasubitswe muri Uganda mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola. Ibi bitaramo byahagaritswe mu gihe The Ben hari icyo yatumiwemo tariki 05 Kamena 2026. Ntibiramenyekana niba kizaba. #agezweho media tv
Image
  Shakira yatumiye itsinda ry’abana babyina rya 'Ghetto Kids' ryo muri Uganda, ngo bazamufashe ku rubyiniro mu birori by’Igikombe cy’Isi cya 2026.  Aya mahirwe adasanzwe yabonetse nyuma y’uko aba bana bakoze amashusho babyina indirimbo nshya “Dai Dai”, yafatanyije na Burna Boy, ikaba ari yo ndirimbo yemewe y’iyi mikino.  Amashusho yabo yanyuze Shakira cyane bituma ayasangiza abamukurikira (repost), biza no kubaviramo guhabwa ubu butumire bw’amateka.  Aba bana bazafatanya na #shakira ku rubyiniro mu gice cy’akaruhuko (halftime show) cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.  Uyu mukino utanywa uteganyijwe ku itariki ya 19 Nyakanga 2026, ukazabera kuri Stade ya MetLife i New Jersey/New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Image
 Abategura irushanwa rya Miss Burundi batangaje ko umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Burundi 2025 (Miss Populaire) yambuwe ikamba kuva ku wa 18 Gicurasi 2026, ndetse abuzwa kongera gukoresha ibirango by’iri rushanwa.
Image
  AMAKURU AGEZWEHO Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nucléaire muri Afurika. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Dr. Usta Kaitesi.
Image
 Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar yakebuye bamwe mu Banyarwanda bashukwa n’abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu mahanga, bakayiharabika. Ati “Hari ibintu by’abantu biganjemo abari hanze bigize imiheto, urigira umwambi bakagushuka, bakakurekura kandi ukagenda ntimujyane. Baragushora bakakubyazamo inyungu zabo za politiki ku buryo n’iyo witabye Imana bashakamo uburyo n’izo nyungu zikomeza, n’urupfu rwawe bakarukinamo politiki.” Castar yatangiye ubu butumwa mu kiganiro cyarebanaga n’urupfu rwa Karasira Aimable wabaye umuhanzi n’umwarimu muri kaminuza. 
Image
  U Rwanda rwashimiye Nigeria yakuriyeho Visa abaturage barwo  17-05-2026 - saa 09:57,    UWASE Cynthia  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30. Ibi yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Bianca Odumegwu-Ojukwu. Byibanze ku gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse amushimira uburyo igihugu cye cyakuriyeho Visa Abanyarwanda. Yavuze ko kuba Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu ari intambwe ikomeye izoroshya ingendo n’ubuharirane hagati y’ibihugu byombi, ibizatuma bikomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umugabane wa Afurika. Ku wa 16 Gicurasi 2026, nibwo Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30. Ni nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ubwo yagera...